Ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge muri Afurika y'Iburasirazuba
From Wikipedia, the free encyclopedia
Ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge muri Afurika y'Iburasirazuba bivuga kugurisha no gucuruza ibiyobyabwenge bitemewe, bibera mu bihugu bya Afurika y'Iburasirazuba nka Kenya, Tanzaniya, Uganda, Somaliya, na Etiyopiya. Bumwe mu bwoko bw'ibiyobyabwenge byiganje muri Afurika y'Iburasirazuba harimo : heroyine, marijuwana, kokayine, methamphetamine, khat, ibyo byose bikaba bibujijwe rwose mu bihugu bya Afurika y'Iburasirazuba. [1]
Hari ishami ry’umuryango wa bibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge nubugizi bwanabi riratangaza ko umubare w’abantu bafashwe bafata ibiyobya bwenge bitemewe hagati y'umwaka wo muri 1995 no mu mwaka wa 2006 udahagije kugira ngo twemeze ko uburyo bwo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge bishobora gutera ubwoba. [1] N'ubwo bimeze bityo ariko, umubare muto wafashwe ku mugaragaro ntabwo ari ikimenyetso cy'ibikorwa bike. Ahubwo, ni ikimenyetso cyo kutagenzura imipaka, gusobanukirwa bidahagije ku bucuruzi bw’ibiyobya bwenge, ndetse n’ubutabera budahwitse. [2] Nubwo bumwe ubushakashatsi ku ngaruka z’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge muri Afurika y’iburasirazuba bukomeje kuba hasi ugereranije n’utundi turere, gucuruza ibiyobyabwenge akenshi bifitanye isano na ruswa, iterabwoba, virusi itera SIDA hamwe n’urubyiruko.
Mu byukuri, gucuruza ibiyobyabwenge muri Afrika y'uburasirazuba byiyongereye cyane mu myaka mike ishize. Kubera ko ako karere gafite ubushobozi buke bwo kwiyongera kw'ibiyobyabwenge, ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba byagize uruhare mu gucuruza ibiyobyabwenge mpuzamahanga. Bitewe n'inzira zizwi cyane zo gucuruza zijya mu Burayi no muri Amerika nka Umuhanda wa Balkan uhura n’ubugenzuzi, ibiyobyabwenge biva muri Aziya byanyuze mu bihugu bya Afurika y'Iburasirazuba muri Afurika cyangwa amaherezo bikagera mu Uburayi no muri Amerika. [3] Ikinyamakuru cy’ububanyi n’amahanga cyatangaje mu mwaka wo muri 2012 ko UNODC yatangaje ko inshuro enye zafashwe na kokayine muri Afurika y’iburasirazuba hagati y'umwaka wa 2005 n'umwaka wo muri 2010. [2] Mu buryo nk'ubwo, umubare w'ifatwa rya heroyine ku byambu bikomeye byo muri Afurika y'Iburasirazuba wiyongereyeho inshuro icumi hagati y'umwaka wa 2009 n'umwaka wa 2013. [3] Amakuru nk'aya yerekana ko ubucuruzi bwo muri Afurika y'Iburasirazuba buhora bwiyongera, kandi ko ibihugu byagiye bitabira gucuruza ibiyobya bwenge bitemewe.