Ikinyankore
From Wikipedia, the free encyclopedia
Ikinyankore ni ururimi rw’abanyankore na rw’Uganda. Itegekongenga ISO 639-3 nyn.
Abanyankore bita ururimi rwabo Runyankole cyangwa Runyankore.
Mu nyandiko ziza gukurikira hari aho tuza kuvuga ngo ijambo iri n’iri rifitanye isano n’ururimi rw’ikinyankore (abanyankore bita ururimi rwabo urunyankore). Ubundi twagombye kuvuga Runyankore-Rukiga, mu magambo abiri ahujwe n’akarongo gatambitse. Twasanze gukoresha ariya magambo abiri byajijisha kandi icyo tugamije ari ugusobanura ku buryo bwumvikana kuri bose, ntakwibaza ibindi bibazo. Kubafite amatsiko, abakiga bita ururimi rwabo urukiga naho abanyankore bakita ururimi rwabo urunyankore. Izi ndimi zombi rero zirasa cyane, kimwe nk’ikinyarwanda n’ikirundi.